Igisobanuro ku miyoborere :

Ubuyobozi ni "Uburyo umuntu akoresha ngo ageze abantu kuntego bumvikanyeho".

Ubuyobozi bugaragarira ku bushobozi bwo guhuza abantu batandukanye, bagashyira hamwe imbaraga zabo bagamije kugera kuntego, byose bigamije iterambere ryabo.

Ikindi cy'ingenzi nuko usanga abo bantu bahurijwe hamwe bafite amizero akomeye ku muyobozi wabo ku buryo bamwibonamo kandi bakumva bamukurikira mu bikorwa abayoboyemo (influence power; role model power).

Ubundi kugirango abantu bakore ibyo umuyobozi abasabye cyangwa abategetse, bisaba ko umuyobozi aba abafiteho ububasha (power/authority).

Cyakora umuyobozi tuvuga (leader) ntabwo buri gihe akenera ubwo bubasha kugirango ba bandi ayoboye bakore ibyo abasabye.

Akenshi babikora kubera cya kizere kidasanzwe bamufitiye kandi no kubera ko bamwibonamo bakumva ndetse bakurikiza ibyo akora buri gihe.

Kugirango tubyumve neza, reka turebe ububasha abayobozi baba bafite:

1. Ububasha bwo guhana: ubundi abayobozi (managers) bitwaza ubwo bubasha kugirango abakozi bakore ibyo bashinzwe (punishment, sanction power);

2. Ububasha bwo guhemba cyangwa kugororera umukozi ikintu runaka (rewarding power);

3. Ububasha uhabwa n'itegeko kubera intera urimo nk'umuyobozi (hierarchical power);

4. Ububasha buturuka k'ubumenyi budasanzwe ufite kubera amashuri n'uburambe mu kintu runaka (expert power);

5. Ububasha bw'intangarugero (ubunyangamugayo, ubutwari mu gufata ibyemezo no kubona ibintu kare bitaraba ukabitanga imbere (reference power, role model power).

Ubu bubasha ku bo uyobora tumaze kubona uko ari butanu (5), bubiri bwa nyuma nibwo akenshi umuyobozi nyawe (leader) akoresha (akenshi atanabizi cyangwa ngo abanze abitekerezeho) kugirango abo ayobora bakore ibyo abasaba cyangwa bashinzwe.

Murabona ko rero kuba umuyobozi nyakuri (leader) bisaba kuba hari ibindi bintu bikuranga birengeje iby'umuyobozi usanzwe .